Inkuru y’uruhererekane : Naramukunze iwacu baramwanga (Igice cya 3)

Inkuru y’uruhererekane : Naramukunze iwacu baramwanga (Igice cya 3)

Igice cya 3

Duherukana wa musore agiye kuvuga uko yitwa, ese yaje kuyavuga reka dukomeze………………………

Wa musore arahindukira areba Caline ati nitwa, ataravuga aba arahinduye ati ariko ubundi wowe witwa nde wa kana we?? yari yatewe ubwuzu nako kana mbese ntiwarora doreko nubusanzwe yikundiraga abana, Caline yisekera ati:njye nitwa Caline, wowe?? Ubwo wa musore yari yagarutse afashe Caline mu biganza anapfukamye kugirango bareshye, aho kugirango yivuge ahubwo akomeza kwiganirira na ka Caline, erega baratindana bari bahindutse incuti mu byukuri kandi bwari bunije ariko wagirango ntibabibonaga.

Kubera gutinda, mu rugo kwa Kamanzi baje kubura Caline sibwo ikibazo kivutse! Murabizi ibyo mu bakire ubwo telephone zitangira gucicikana kuri polisi, Kamanzi kuri phone: allo!! inspector umukobwa wanjye arabuze, gira vuba uhite ushyira abapolisi mu mihanda yose yo muri aka gace, kandi umwana wanjye hakagira ikimubaho sinzi icyo unsobanurira. Ubwo Brigitte nawe yari yahamagaye sinakubwira aba ahindukiriye Kamanzi ati ariko ubundi umwana wanjye ntabuze kubera wowe?? yagiye ureba he? ese ubwo uri mugabo ki udashobora no kumenya kwita ku bana be? reba uko Confiance ameze none na Caline arabuze! ubwo ibyo byose yabimubwiraga amukubita inshyi zo mu gituza anarira mbese agahinda ari kose.

Ubwo kamanzi n’abasekirite bo kuri gate bahise basohoka kuko polisi nta gisubizo yari iri kubahereza. Bagikata mu muhanda uri inyuma y’igipangu babona abantu nko hirya, Kamanzi ati yewe muntu? Caline wari wikundiye umusore kubera ukuntu yari yamuganirije ibintu atari yarigeze abona na rimwe mu buzima yanga kwitaba nubwo yari yumvise ijwi ari irya Papa we, Kamanzi wari wigiye hino kurushaho arongera ati yemwe mwa bantu mwe? Noneho Caline yumva kwaba ari ugusuzugura abwira wa musore ati uwo ni papa buriya bambuze reka ngende, umusore wacu we sinzi ibyo yitekererezaga! Caline arahindukira ati Karame papa! Kamanzi arumirwa ati ese ni wowe Cali? Ba basekirite bati ariko turumva ariwe koko boss. Ubwo Kamanzi yongorera ba basekirite ati mwebwe mumfatire ririya bandi bari kumwe ndabaha icyo mwifuza.

Ubwo Caline agenda asanga papa we, akimugera mu maboko yibukako wa musore atamubwiye izina niko gukebuka ati: ariko ntiwambwiye uko witwa? Wa musore agizengo agiye kuvuga, Kamanzi ati sekirite murakora iki? Ba basekirite bahise basimbukira wa musore kubw’amahirwe arabiyaka si ukwiruka atareba inyuma aba ahanutse muri ruhurura yari munsi y’umuhanda, ba basekirite bumva agongera iyo hasi barigarukira bati nuhabyuka uraba uri umugabo. Bagaruka bishimye boss wabo abonye banezerewe yumvako gahunda zagenze neza ntiyirwa anababaza, ubwo Caline nawe abonye batamuzanjye aranezerwa ati buriya yabacitse! Nuko bajya mu rugo kuryama.

Ntibyatinze buracya, umunsi wo kujya ku ishuli, Caline amaze kwitegura ajya kureba Confiance mu cyumba cye, mubyukuri yari umeze neza gusa nta na kimwe yibukaga mu byamubayeho, Caline aramwitegereza aba arasetse, Confiance aramubaza ati: uraseka iki Cali? ahubwo arushaho guseka. Confiance ahagurutse yumva arababara umubiri wose ariko yihagararaho, arongera ati sha Cali wambwiye urimo uraseka iki?? Caline ati: ummmmhh, ntacyo!!

Confiance ati none se warangije kwitegura ngo tugende?? Caline ati njye namaze no kunywa icyayi maze?? Confiance ati: uti nukuri uri akana kabi, Ati ngaho genda ndagusanga mu modoka. Ark yumvaga atameze neza gusa ntacyo yibukaga mu byaraye bibaye agakekako wenda wari umunaniro.

Ubwo Caline yirutse ajya Ku modoka arafungura arinjira agezemo asangamo telephone, Juma ahita aza nuko Caline ahisha ya telephone mu gakapu ke. Caline we yarazi ibyabaye ariko ntiyarazi uruhare Juma yabigizemo kuko yari n’umwana ntiyabyitaho cyane! Hashize akanya Confiance araza asuhuza Juma ariko amwikiririza areba hasi, ntiyabyitaho bajya mu modoka baragenda.


Muri pause Caline ari Ku ishuli ya telephone irasona, yiruka ajya inyuma y’ishuli arayitaba, ariko nk’umwana wumuhanga aritaba ariko ntiyavuga nuko yumva ni ijwi ry’umugore agira ati: mwana wa uraho neza? Ese ko ijoro ryose naguhamagaye ntiwitabe uri amahoro? Niba nkorogoye uri mu ishuli unyihanganire ndahangayitse, ngaho wirirwe neza ubwo numara kwiga urampamagara, sibyo? wibuke umpamagare Kaliza yarambwiyengo nzagutashye aragukumbuye, Ndagukunda mwana wa maze wige neza!! Nuko arakupa. Ubwo Caline yari ategereje ko yumva izina rya nyiri telephone kuko yari yabiketse ko ari iya wa musore ariko ntiyaryumva pause irarangira abika telephone asubira mu ishuli.

Confiance ageze Ku ishuli mu gitondo ahura na ba Jeff abasuhuje baramwihorera, agirango nibisanzwe yigira mu ishuli, ariko bari kwiga yahindukira agahuza amaso na Jeff, Jeff agaseka erega biramuyobera ageze aho arisohokera ajya kwicara munsi y’igiti aho yakundaga kwiyicarira igihe atameze neza, ariko yareba mu ishuli akabona ba Jeff bakomeje kumwitegereza!

Batashye bari mu modoka, Confiance abaza Juma ati ariko wabaye iki uyu munsi ko utavuga? Atarasubiza Caline abana arateruye ati: none se? Juma ahita amuca mu ijambo ati eehhh, ariko iyi modoka isigaye ishyuha, ese ubundi uwashyiramo umuziki?? Confiance utari unameze neza ati ntiwumva se ahubwo, bataracuranga telephone irasona, Juma asanga si iye Confiance nawe abona si iye, ubwo yari ya telephone Caline afite ahita ayizimya, nabo ntibabyitaho barikomereza.

Bageze mu rugo Caline ahita yirukira mu cyumba cye atanariye kandi Ubundi yatahaga abaza ibiryo erega barumirwa, Brigitte agenda amukurikiye ageze Ku rugo asanga yarukinze, ubwo Caline yahise yatsa ya telephone asangamo message ivuga ngo: Rukundo mwana wanjye ese uri amahoro? mbwira ndumva ntatuje!!

Caline mu byishimo byinshi, afungura urugi asohoka ahobera umuntu wese abonye avuga ijambo rimwe ati: Rukundo, Rukundo, Rukundo kugeza agiye kuryama.

Confiance ageze mu cyumba cye asangamo ikoti atazi nyiraryo, niko kujya kubaza Caline mu cyumba cye agezemo ati Cali wamenyera nyiri iri koti?

Caline aramwenyura ati birumvikana erega njye ntacyo ntaba nzi, ati ngaho mbwira se cherie wanjye.

Caline arahaguruka azaza asanga Confiance at iryo koti, ataravuga telephone ya Confiance iba irasonnye, Asanga ni numero atazi. Mu kwitaba, yumva umuntu amubwira ati manuka hano hasi Ku irembo urakenewe byihutirwa.

Confiance amanuka yiruka, ahageze asanga…………………………………..

Igice cya 4 nikigucika uraba uhombye



Inkuru y’uruhererekane : Naramukunze iwacu baramwanga (Igice cya 2)

Inkuru y’uruhererekane : Naramukunze iwacu baramwanga (Igice cya 2)

 

Naramukunze iwacu baramwanga

Igice cya 2

Duherukana mu gice cya mbere Rukundo umuntu amufata ukuboko, ese yari nde?? Reka dukomeze……

Rukundo ahindukiye asanga ni Kaliza, Rukundo aratungurwa cyane ati ni iki se kandi Kali?? Kaliza amuhereza cya gihumbi mama wabo yamuhaye aramubwira ngo yajyane ni wowe uyakeneye njye nzaba ndimo kurya mu kigo, Rukundo yitegereza Kaliza abura icyo yamubwira ageze aho yitsa umutima ati: ummmhhh, sawa reka nyijyanire nta kundi kandi urakoze kandi uzige neza nutsinda nzaguhemba, Kaliza ati koko se?? Rukundo ati ese ko ubizi njya mbeshya! Kaliza ati ntuzisubire kuko sinakongera kukubaha, Rukundo azunguza umutwe ati yego, nuko Kaliza ajya mu kigo Rukundo nawe aragenda.

Ku ishuli rero aho Rukundo yigaga akaba yari umuhanga cyane gusa yihorera muri rwinshi doreko ari nawe warihiraga Kaliza minerval, ibyo byatumaga abakobwa benshi bifuzaga kumukunda ababwirako atabona umwanya wabyo bityo bakamufata nk’umwirasi.
Kaminuza Rukundo yigagamo ninaho Confiance yigaga, nawe yari umukobwa uvuga make, utuje udashobora kumenya icyo atekereza, kubera ibibazo by’iwabo mu rugo yarangizaga amasomo ahita yitahira akanyura aho Kaliza yigaga kumutora hama bagatahana.

Guceceka, ubwiza n’ubwitonzi bya Confiance byatumaga abasore benshi bifuza gukundana nawe ariko akabahakanira bikabatera guhora bamufitiye umujinya ngo ni umwirasi nyamara we yabaga yifitiye ibibazo bye bwite. Kera kabaye baje gushaka uko bamwihimuraho bakamuhemukira.

Baje gupanga na Juma, uyu yari umushoferi wa Confiance. Bamujyana mu kabari ka VIP bati tugufitiye gahunda, ati gahunda ki rero?? Uwari ubahagarariye witwaga Jeff ati ejo mutaha numara kuva mu muhanda munini mwinjye mu gahanda gato katariho amatara menshi uzahite uhagarika imodoka ubeshye Confiance ko ipfuye ubwo nawe azahita asohoka. Juma ati maze namara gusohoka?? Jeff ati ibindi tuzabyikorera! Juma ati ese ubundi ibyo byose ndabikorera ubusa? Jeff ati birumvikana oya, turaguha 100 000, Juma mukumva ayo mafranga ati ibyo biroroshye pe ariko ntibihagije, Jeff ati urashaka iki se kandi? Juma ati nanjye Confiance yanyiraseho nanjye muzareke nishimishe, Jeff ati ibyo nta kibazo rwose, erega gahunda iba iranogejwe Juma bamuha ibye arataha, nabo basigara aho binywera.

Ntibyatinze nk’ejo bataha, bageze ahatabona neza Juma aparika imodoka ati irapfuye, Confiance agisohoka baba baramuteruye bamupfutse umunwa, Juma nawe abiruka inyuma nyamara kubwo gutwarwa nirari yibagiweko Caline nawe ari mu modoka.




Bakimara kujyana Confiance, ubwo Caline yasohotse mu modoka yomboka ubwoba ari bwose yiruka atazi iyo agana yabuze nuwo yatabaza, ahubwo se ubwoba yari afite bwo bwatumaga yagira icyo avuga. Kubwo kutamenya iyo agana n’umuhanda utabona Caline aba agonze umuntu aba araguye, yari umusore muremure wambaye ikoti rirerire nyine ryo mu mbeho ya nijoro, uwo musore ahagurutsa Caline aramubaza ati: wakana we iri joro urajyahe aha hantu hatanabona?? Caline icyo yashoboraga gukora ni ugutunga urutoki gusa kubera ubwoba. Nuko uwo musore abonye Caline yakomeje gutunga urutoki ahantu hamwe azamuka yiruka agana aho Caline yatungaga.

Bakihagera, yumva umuntu munsi y’umuhanda, uwo yari Confiance warimo agundagurana na ba basore, ubwo wa musore yahise avuga mu ijwi rikanga ati we mwese muhagarare, ubwo yari abatunze agakoni yari atoraguye aho hepfo ariko bo kubera ubwoba bakabona ari imbunda, ubwo bose bahise bakwira imishwaro. Caline na wa musore baramanuka basanga imyenda ya Confiance yose yari yashwanyagujwe ark kubw’amahirwe bahageze aribwo basa n’abagiye gutangire igikorwa cy’ubugwari cyabo.

Ubwo Confiance imbaraga zari zashize asa nuri muri koma wa musore aramuhagurutsa amwambika rya koti yari yambaye doreko indi myenda ye yari yangiritse yose, Caline amurangira aho imodoka iri bahageze basanga Juma n’imfunguzo yazisize. Caline abaza wa musore ati Uzi gutwara?? Nawe ati ndabizi. Bahita berekeza mu rugo.

Bageze mu rugo amahoni ari yose ubwo abari mu rugo bose basohoka biruka, Kamanzi, Brigitte n’abakozi bose baje bihuta ubwo Caline ababwira ibintu bicurikiranye ati: Confiance abantu shoferi ikote yambaye umusore bariruka!! Ubwo mama we yahise yirukira Ku modoka abona umusore atazi amuteruye bahita bamumwaka bati nta soni guteruza umwana wacu intoki ziza gutyo, ubwo bahise bakubitaho gate nta namwe umushimiye cyangwa umubajije uko yitwa.

Nuko wa musore arigendera yumiwe cyane. Sinzi ukuntu Caline yaje kwibuka asohoka yiruka abona wa musore arenga aza amwirukaho aba aramubashe aramubwira ati wakoze cyane, n’umwana wo mu bakire ahita amuhereza ka chocolate ati wakoze, wa musore yitegereza Caline araseka afata ya Chocolate nawe arapfukama areba Caline mu maso anamukora mu mutwe ati urakoze mama, ngaho subira mu rugo dore burije. Nuko wa musore arigendera, ataragera kure Caline aba aramubajije ati none se witwa nde??

Wa musore arahindukira ati nitwa…………………………………

Kurikira Igice cya 3 amatsiko yose ashyire

 

Umwanditsi ni RUGERO Sixte

 

KANDA HANO WISOMERE IGICE CYA MBERE NIBA UTARAGISOMYE

 




Naramukunze iwacu baramwanga (Igice cya 1)

Naramukunze iwacu baramwanga (Igice cya 1)

Igice cya 1

Dutangiriye mu rugo rumwe, urugo rwifashije rudafite icyo rubuze, muri make ni umuryango wifashije bigaragarira amaso. Umugabo yitwa Kamanzi naho umudamu we yitwa Brigitte bakaba bafite abana babiri b’abakobwa aribo Confiance w’imyaka 23 na Caline w’imyaka 10. Ku rundi ruhande hari undi muryango usanzwe, mbese udakize ariko utanakennye bikabije muri make babayeho ubuzima busanzwe. Umudamu wo muri uru rugo yitwa Kawera akaba afite abana babiri Rukundo w’imyaka 25 na Kaliza w’imyaka 12 papa wabo ntakiriho.

Mu rugo rwa kamanzi, nubwo amafaranga ari yose ariko amahoro ni ikibazo. Bahora batongana hafi no kurwana ariko Confiance akabitambikamo hagati, ka Caline ko gahora karira kikingiranye mu cyumba. Confiance nawe ahora yigunze aho yiga muri kaminuza kubera ibibazo biri iwabo yiga ataha ngo umunsi umwe atazasanga papa we na mama we bicanye. Ibyo bituma atabona umwanya wo kuganira n’abandi ngo abe yanagira incuti yiberaho mu isi ya wenyine y’agahinda n’umubabaro udashira kabone nubwo uwarebera iwabo kure yakwifuza ati icyari kumpa nkavukira ahantu nka hariya.

Ku rundi ruhande, kwa Kawera ni iwabo w’urukundo n’umunezero, Kawera ni umuhinzi mworozi, umuhungu we Rukundo yiga muri kaminuza nawe naho ka Kaliza kiga muri secondaire. Uyu wari umunsi umwe Kawera aherekeje abana be ku ishuli.
Rukundo:yooo, mama ubu na none turagusize usigaye wenyine tuzagukumbura ariko nta kundi reka tujye gushaka uko twazakubeshaho ubuzima bw’umunezero. Kawera yitegereza Rukundo aramusubiza ati: mwana wanjye nta munezero cyangwa ubuzima bwiza bundutira kubabona mwishimye wowe na Kaliza, mpora nsenga Imana ngo ijye ibandindira kandi ndabakunda kabone nubwo ntacyo mbahaye kandi mugiye ku ishuli. Rukundo ahita amuca mu ijambo ati: wivuga gutyo mama, ibyo uduha turabishima kandi icya ngombwa si ingano y’icyo uduhaye ahubwo ni umutima ukiduhanye kandi kuri iyi so nta mubyeyi akuruta. Aho baganiriraga hari muri gare bategereje bus mu gihe barimo baganira bus iba iraje, ubwo ka Kaliza ko amarira yari yose kibaza akuntu kagiye gusiga mama wako wenyine, mu gihe katari kagira nicyo kamubwira bus itangira gutsimbura. Rukundo agafata ukuboko kuko yagombaga kukageza ku ishuli agakomeza ajya kwiga, nuko karahindukira mu kiniga cyinshi gahobera mama wako ariko kuvuga biranga kera kabaye kati ” ndagukunda mama” mama wabo amarira amubunga mu maso nawe ati nanjye ndagukunda mwana wa agahereza 1000 ati Kali ngaho uzige neza. Ubwo bus yahise itsimbura ka Kaliza kagenda karira inzira yose Rukundo agahumuriza.


Kwa kamanzi bo birumvikana ko batagombera kujya muri gare gutega abana babo bagiye ku ishuli. Mbere yo kuva mu rugo barya ibya mugitondo nibwo Kamanzi ateruye ati niko wa mugore we harya uyu munsi ufite akazi kenshi ngo ugeze abakobwa bawe aho biga ubone ubujya ku kazi, Brigitte nawe avugira hejuru ati ariko Kama iyo umbwirango abakobwa banjye wowe si abawe? ubajyane nawe nta mwanya nifitiye, cyangwa uzabashakire umushoferi, umbujije na appetit ahita akubita ibiyiko hasi arisohokera. Ubwo Kamanzi nawe ahita yihagurukira atariye, ahita akankamira Confiance na Caline ati ariko mwa bishwi mwe mubona mutaba mukerereza umuntu, nta kundi bishoboye uretse kurya gusa. Nyuma y’iminota itanu mbisange mu modoka byumvise, dore uko bireba. Ubwo ka Caline katangiye kurira Confiance arakegera aragahumuriza arakabwira ati: sha Cali buriya papa ni uko arakaye ntago ari ukutwanga. Caline ahita amwenyura abaza Confiance ati nibyo se koko?? Confiance azunguza umutwe ati yego sha Cali. Ka Caline karishima bahita bajya mu modoka baragenda.

Rukundo agejeje Kaliza ku ishuli, mu kujya kumusezera Kaliza aramuhobera cyane hafi no kwanga kumurekura, nuko Rukundo aramubaza ati none se Kali ngume aha twigane, Kaliza ati iyaba byashobokaga, Rukundo aramubwira ati uko kwaba ari ukwikunda, kaliza ati kubera iki se?? Rukundo arakitegereza ati none se mama we ko twamusize wenyine. Ka Kaliza karongera karariraaaaa, hashize akanya

Rukundo ati ndagiye rero Kaliza ndagukunda, maze aragahobera nkabatifuza kurekurana mbese nk’abantu bamaze imyaka myinshi batabonana, ni uko Rukundo abwira Kaliza ati ndagiye rero uzige neza nuba uwa mbere nzaguhemba, kati koko se?? Rukundo ati isezerano ni isezerano nuko Rukundo aragenda.

Ataragera kure yumva umuntu amufashe ukuboko ahindukiye asanga ni……………………………………………..

 

Igice cya 2

 

Iyi nkuru y’uruhererekane yandikwa na  RUGERO Sixte