Ni iki cyihishe inyuma y’ibi (Igice cya 3)

NIKI CYIHISHE INYUMA Y’IBI?

igice cya 3

Duherukana ubwo naganiraga na papa ndikwibaza niba namubwira ubuzima nsigaye ndimo tugiye kumva twumva………………………..

Reka dukomeze rero!

Uko nakomezaga kuganira na papa numvaga umutima umpatira kumubwira uburyo nsigaye mfashwemo ariko noneho nakibuka ibyo mama yambwiye nkatinya kugira icyo nabivugaho. Kera kabaye rero nagiye kumva numva umuntu arakomonze. Nihutiye kujya gukingura kuko numvaga buriya ari mama utashye kuko uretse twe twari twicaye ku matara ubundi bwari bwamaze kwira haje umwijima utapfa kubona umuntu. nkigera kumuryango nahasanze umuntu ntamenye kubera impamvu z’ubwire kandi yari yifubitse kuburyo ntashoboraga kumubona kuko ntarumuri rwari ruhari. Dore ikiganiro twagiranye rero:

Njye: mwiriwe ?
We: Yego. Amakuru Clau?
Njye: ni meza cyane.  Ariko se muri bande ko tutabamenye?
We: sha kumenya byo sibyo byihutirwa nko kumenya ibingenza.
Njye: ok ntakibazo nyibwira unakomerezeho umbwira iki kugenza.
We: Claude uracyari muto ariko nturi muto cyane wo kuba utagira ibyo umenya kandi byagufasha mu buzima bwawe ubayemo hano iwanyu. Nubwo wambwiye ngo amakuru yawe ni meza ariko uko nkumva si meza nkurikije uko nsanzwe nkuzi. buriya rero Claude jya umenya ko nyina w’undi iteka ahora ari nyina w’undi.
Njye: ariko se ibi umbwira nibiki?
Banza unyibwire cyangwa mbwire papa aze mwivuganire?
We: oya wihamagara papa wawe kuko yatuma ntakubwira ibyanzanye. Ahubwo icyo nkubwira ni kimwe. jya umenya uko witwara kandi umenyeko abo mubana bose atari ko bakwifuriza ibyiza. ntabyinshi nkubwiye nihitiraga gusa habwirwa benshi.
subira munzu ube uganira na papa wawe kandi umubwize ukuri.

Uwo musore akimara kugenda nagumye aho kumuryango nibaza uwo ariwe biranyobera gusa numva afite byinshi azi ku buzima bwanjye. Mama yaraje asanga mpagaze aho ku muryango njyenyine nsa nutazi iyo ndi ahita ankubita urushyi ngo ni nkanguke. Narongoye ndamubaza nti: ariko mama kuki ukora ibi? Nagucumuyeho iki? S’ubu koko nzahabwa urukundo na nde?
Papa yumvise ndi kuvuga cyane kandi natinze hanze cyane ahita asohoka aza kureba uwo turi kuvugana gusa mubwira ko ari mama twari turi kuvugana. Ntiyabitimziho yahise atubwira ngo twinjire tujye munzu.

Tuvuye murugo iwacu reka twigerere ku ishuri aho nigaga.  Nkuko mubizi nari maze hafi icyumweru cyose ntakandagira ku ishuri kubera impamvu muzi.
Hari umutipe w’inshuti yanjye witwaga Didi. Uwo ntiyari azi murugo iwacu. Yaragiye yegera Teta aho yari yicaye mu gacaca ubona asa nufite ibibazo bikomeye.

Didi: bite Teta?
Teta: ni sawa Didi!
Didi: Teta, ubu koko ni sawa?
Teta: kuber’iki se wumva atari sawa? Hari andi makuru waba umfiteho se?
Didi: oya ntamakuru yandi mfite gusa wibuke ko na mwarimu yabikubajije? Niba bitakugoye wambwira ikibazo ufite ko hari igihe nagira icyo ngufasha? Ariko Teta ubundi uzi ko nguykunda?
Teta: ngo ugira gute? Ibyo bisubize aho ubukuye muhu. Urabazi nawe ko bitashoboka.
Didi: kubera iki se bitashoboka Teta?
Teta: ibyo tubireke ntacyo byatugezaho.
Ahubwo se Didi, ko utajya ujya gusura Claude kandi muri nshuti? Se ubundi uzi ikibazo yagize?
Didi: sha iwabo simpazi kandi nukuri ashobora kuba afite ikibazo kiri serie.
Teta: ahaaa!  Ngo ntuzi iwabo?  Yewe urantunguye. Ariko s’uhundi wowe muganira cyane Claude afite umukobwa bakundana?
Didi: hm!  Uransekeje kabisa! ubwo urabona Claude yabura umukobwa bakundana nukuntu abakobwa mu mukunda? Ahubwo we, mu mukundira iki?
Teta: (avuga ababaye abanza kwitsa ikitima)  sha nyoberwe impamvu atajya avuga byinshi, burya afite uwamutwaye umutima. Gusa uko byamera kose ndamukunda ndamukunda sinzi uko wabyumva. Claude afite uko ateye bitandukanye n’uko muteye mwebwe. Ni umuhungu wicisha bugufi kandi akagira ikinyabupfura bose bashima mbese sinzi niba hari uwo bahuje kuko arihariye.
Didi: amahirwe yaragucitse rero kuko Claude nawe akunda uwo mukobwa byasaze!
Teta: didi reka ibyo tubiveho dusubire mu ishuri basonye.

Tugarutse murugo, hari mu masaha yamugitondo ndi gukora imirimo itandukanye aho murugo ngiye kumva numva umuntu araje aho narindi koza ibyombo amfuka mu maso n’agatambaro.  Naramubajije ngo uri nde? Ntiyavuga. Gusa kera kabaye  nsanga ni Teta.
Naramubwiye nti:……………………..…….

Ntuzacikwe igice cya 4

By Hoped’amour
NIZEYIMANA

Ni iki cyihishe inyuma y’ibi (Igice cya 2)

Ni iki cyihishe inyuma y’ibi (Igice cya 2)

NIKI CYIHISHE INYUMA Y’IBI?

Nyuma y’igice cya mbere abenshi twasigaranye amatsiko yo kumenya ibyakurikiyeho nyuma y’aho Teta yaje akambwira ati: Claude………….

Ntimucikwe rero!

Iyi ni pary-2

Teta akimara kungera iruhande natekereje kwihagararaho ariko biranga kuko nabonaga ibyanjye asa n’uwabibonye. Akimbaza ngo “Claude wabaye iki? ” kumusubiza byarananiye ahubwo ikiniga kiramfata ntangira kurira. Mu kajwi gato gatuje kuzuye impuhwe cyane Teta yarandebye arambwira ati: Claude? ndabibona ko utameze neza nagato nubwo udashaka kugira byinshi umbwira kuri byo. Icyakora icyo nakubwira cyo ni uko miri ibyo byose hari umuntu…….nahise mvugira hejuru ndamubwira nti: Teta mbabarira ndakwinginze sinshaka kugira umuntu umvugisha ndeka njyenyine ndetse ahubwo sohoka hano hatagira n’undi muntu ugusanga aha.

Teta yasanye n’uwikanze maze mbona courage n’impuhwe yari afite byimuwe no gutengurwa nanjye bintera ubwoba nti ahari wasanga namubwiye nabi ariko n’ubundi ntibyagira icyo bimpinduraho. Teta yahise yiyumanganya arambwira ngo: Clau, ibi ntibintunguye kuko impanvu zawe zirumvikana nawe si wowe, gusa urambabaje. Ako kanya yahise anagenda ariko nyine agenda ababaye.

Uko amasaha yagiye yicuma nagiye kumva numva imodoka iravuza amahoni ku muryango mpita numva ko ari papa uje. Narabanje nditunganya ndihanagura neza kugira ngo atamenya ko nahoze ndi kurira bikaba byatuma abaza mama noneho kakaba kambayeho.
Nageze ku muryango ndakingura gusa ntungurwa cyane no gusanga ari mama. Nkimukubita amaso nasanye nuri mu nzozi mpita mfukama ndamubwira nti: mama ndakwinginze nyihanganira kandi umbabarire. Imirimo wansigiye gukora yose sindayirangiza gusa sinigeze nicara nagato. Mama yahise ava mu modoka mbona noneho umujinya uramurenze mu mutima nti: noneho agiye ku nyica. Yahise ambwira ngo” nizere ko ibyo kurya bihari.” numvise umusatsi umvuyeho kuko mu byo nari nakoze sinari nigeze nteka. Ndetse byaranantunguye kubona mama aza gufatira ibya saa sita murugo kuko ubusanzwe bafatiraga amafunguro aho ku bitaro. Naramubwiye nti” ukore icyo ushaka kuko nibwo nendaga gufatisha imbabura ngo nteke.”

Mama yinjiye munzu ariko noneho ubona ko atakiri umubyeyi urangwa n’impuhwe nkuko yahoze. Yamaze mu nzu umwanya muto numva arampamagaye ati: Claude mbare kabiri wageze hano.

Nagiye nihuta umurabyo uratinda mba ngezeyo nsanga yicaye muri salon. Numvaga nibura agiye ku nshimira kubera uburyo nari nakoze isuku mu nzu. Ariko ikinyuranye n’ibyo, yahise ambaza ngo: ko nasize nkubwiye ngo ukorope wabikoze?

Nabuze icyo nsubiza ndamwihorera kuko nari maze kubona ko afite ibindi ashaka. Naramwitegereje maze nibutse uburyo mbere yajyaga amfata, akajya kuntembeza ndebye n’uburyo yahindutse amarira atangira kugwa. Ni ubwambere nari ngize agahinda kuri icyo kigero. Yongeye ku mpamagara ati: “Claude, si wowe mbaza? ”

Nanjye nti: Kalame mama!
Nkimara kuvuga yantutse igitutsi ntazibagirwa. Yarambwiye ati: karamizwe inkoni cyangwa ingoyi wa cyohe we!

Naranumye sinagira icyo mvuga ahubwo ngiye kumva numva ankubise insinga (cables) zabaga hafi aho umubiri utangira kubyimba mbireba. Naramubajije nti” mama kuki ukoze ibi?
Mama: nzibaho wanjiji we! Auhubwo nzagire uwo mbyumvana kabone kabone nubwo yaba ari so nzahita nkwica.
Ubwoba bwaranyishe numva ko igisigaye ari ugutegereza urupfu.

Nagiye munsi y’urugo nicara mu twatsi twahabaga maze ndasinzira. sinzi uko byagenze gusa naricuye nzanga ndafubitse gusa sinibukaga uko byagenze. Narahagurutse kuko bwari butangiye kwira ako kanya papa nawe aba araje. Yaransuhuje muha umukono ndamwihorera sinavuga, nkora ibyo yansabaga ariko ntavuga. kera kabaye ndamubaza ngo: papa mama wanjye abahe?
Papa: ngo?
Njye: nabazaga aho mamay umbyara aba.
Papa: mwana wanjye ibyo ubikuyehe? Ahubwo se wabaye iki aho ku jiisho?

Mu gihe nendaga kumubwira uko byagenze nibutse amagambo ya mama sinavuga ndamwihorera.
Gusa kuko twari hanze nagiye kumva numva………………….!…………… Yoooo! Bumvise iki se?

ntuzacikwe agakurikira.

Ni iyihe nama waha Claude?

Writer:
NIZEYIMANA J d’Amour

NIKI CYIHISHE INYUMA Y’IBI?

NIKI CYIHISHE INYUMA Y’IBI?

 

Nkuko mubizi burya nta muntu uhitamo uko avuka naho yavukira uretse ko twese twisanze tugasanga tubayeho mu bizima turimo uyu munsi.

Nitwa Claude. Ndi umusore ukiri muto. Sinzi neza igihe navukiye kuko nabibajije mama kenshi akanga kubimbwira. Buri gihe uko nabimubazaga yambwiraga ko igihe kitari cyagera ko azaba abimbwira.

Nyamara uko iminsi yarushagaho kwiyongera nanjye nkagenda negera hejuru niko nabonaga mama nawe atangiye kujya ahinduka umunsi ku munsi. Buri gihe uko yageraga mu rugo avuye ku kazi kuko yari umuforomo (nurse) yazaga yahinduye isura akaza anyuka inabi akantuka akambwira ko ndi injiji ntazagira icyo nimarira kuko atankunda nagato. Ariko ibyo byose yabikoraga papa adahari kuko nawe yakunda kugera mu rugo bwije cyane kuko yari umushoferi (car driver).

Ndabyibuka igihe kimwe nubwo nari muto cyane, hari mu gitondo cya kare ngiye kujya ku ishuri nkuko bisanzwe aho nari ngeze mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza. Icyo gihe nari maze kwambara impuzangano (uniform) nibwo nagiye mu cyumba twari dusanzwe dufatiramo amafunguro ngo mfate icyayi mbere y’uko njya ku masomo.




Icyo gihe papa we yari yabyutse kare kuko yagombaga kujyana boss we i Kigali. byumvikane ko nari murugo njye na mama gusa kandi nawe yiteguraga kujya ku kazi ke. Muri ako kanya yaraje ansanga ndangije gusuka icyayi n’umugati ku meza.

Yarandebye mbona umujinya urabyutse gusa sinabitindaho sinanabiha umwanya munini ahubwo ndabanza njya kuruhande ngo nsengere iryo funguro nansengere mama na papa ngo Imana ibane natwe uwo munsi.

Nyamara ibintu byaje guhinduka ubwo nari ntararangiza gusenga nagiye kumva nkumva bamwnnyeho ibase y’amazi akonje cyane, ahari yari avuye muri firigo. ubwo nahise mpagurukira hejuru kuko numvaga nsoje no gusenga ubwo ngiye kubona mbona ni mama uyamennyeho kandi yarakaye bidasanzwe nubwo nari naratangiye kubona ko yahindutse ariko nkagira ngo ubwo ni ko abantu bose bamera. Icyo gihe ntakindi twavuganye uretse ko yafashe wa mugati akawuhonyorera hasi ndetse na cya cyayi nacyo akinsuko arambwira ngo: sinkongere kukubona uri kunywa icyayi hano. kandi nturi bujye ku ishuri fata itorosho ukorope inzu yose kandi nsange watetse wanahiriye inka ubwatsi.”

Ubwo icyo gihe njye sinavugaga nibazaga ibiri kumbaho nkagira ngo ndi kurota kuko siniyumvishaga ko mama umbyara yankorera ibi bintu. Mama yahise ajya gufata ibyo ari bujyane ku kazi arambwira ngo ngaruke nsange watangiye gukoropa.

Nahise njya aho tubika ibikoresho by’isuku ngo ntangire gukoropa nubwo nabonaga ntari bukore iyo mirimo yose kuko inzu yari nini pe kandi ku myaka yanjye 10 numvaga binkomereye. Nariyemeje ndatangira mama nawe aragenda ansiga aho ngaho gusa ambwira amagambo yanteye kwibaza byinshi. Yararambwiye ati:” Dore ngo kirasa! Se ubu iyawe iyo ishobora ikavamo? Isyiiiiwe icyakora, njye nawe turaje duhangane.”

Numvise ubwoba bunyishe ntangira kwibaza ikosa nakoze ryatuma mama ambwira gutya maze ikiniga kiramfata gukoropa birananira. Hashize umwanya munini cyane nagiye kumva numva umuntu arakomonze umutima umvamo nti noneho ndapfuye aragarutse. Nihutuye gukingura nsanga ni Teta. Teta ni umwana twiganaga ndetse twari tunaturanye. Ubwo yahise ambaza ngo “bite Clau? ” nabuze icyo musubiza kuko no kuvuga sinabishoboraga.

Teta yongeye kundeba arambwira ati:” Claude………………….. Aha ni ho igice cya mbere kirangiriye (This is the first part of this story)

 

Ese wowe urabona ari iki cyihishe inyuma y’ibi?

Urabona se igice cya kabiri gikenewe?

Ngaho siga igitekerezo unasangize inshuti zawe iyi nkuru.

Writer NIZEYIMANA j d’Amour