Ese kuki abantu bakoresha ibiyobyabwenge?waba uzi zimwe mugaruka zakubikoresha ? ese waba uzi ubufasha bwibanze waha umuntu ukoresha ibiyobyabwenge ?


Ese kuki abantu bakoresha ibiyobyabwenge?waba uzi zimwe mugaruka zakubikoresha ? ese waba uzi ubufasha bwibanze waha umuntu ukoresha ibiyobyabwenge ?

Nongeye kubasuhuza, muraho neza? Munyandiko yambere nari nabaganirije cyangwa nabaha ubumenyi bwibanze kubiyobyabwenge, ndizera neza ko mwamaze gusobanukirwa neza ikiyobyabwenge icyo aricyo. Nejejwe no kubazanira igice cyakabiri kiri bwibande ku mpamvu abantu bakoresha ibiyobyabwnge, ingaruka ndetse nuko wafasha umuntu ukoresha ibiyobyabwenge ; zimwe mu mpamvu zikunze kugaragara nizi zikurikira :

  • Ikigare/ Agakungu cyangwa se itsinda umuntu agendamo(Peer pressure)
  • Amatsiko
  • Icyo bitanga ku mubiri wababikoresha (urugero: akanyabugabo, akanyamuneza etc..)
  • Uburwayi bwo mumutwe
  • Ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, biboneka kuburyo bworoshye( Drug Availability)
  • Amarangamutima cyangwa se uko umuntu ateye. Urugero ; abantu bagira isoni bafata ibiyobyabwenge bakagira akanyabugabo
  • Ubumenyi bucye kubijyanye n’ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge
  • Ibibazo bijyanye n’abo umuntu abana nabo cyangwa akazi umuntu akora
  • Kwiyibagiza ibibazo
  • Umuco n’imyemerere y’abantu
  • Kugira indwara zidakira, bituma umuntu yiheba akanga ubuzima cyangwa se kunanirwa kuzakira bigatuma yishora mubiyobyabwenge.

Aha ndababwira zimwe mu nzira zikoreshwa mukwinjiza ibiyobyabwenge mu mubiri, twavuga nko ;

  • Gutumura (smoking)
  • Kunywa binyuze mu kanwa
  • Gutapfuna
  • Kwitera munshinge
  • Guhumeka cg kwiyuka no Gushoreza
  • Hari ibinyura muruhu cyane cyane ibyo banyuza mubirenge

Ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge

 

Aya mafoto yose yavanywe kuri internet

Ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge ni nyinshi muri iyi nyandiko turavuga izi ingenzi, tuzishyira mu buryo bune bukurikira :

  • Ingaruka kubuzima bw’ukoresha ibiyobyabwenge
  • Ingaruka mumibanire n’abandi
  • Ingaruka kubijyanye n’iyubahirizwa ry’amategeko
  • Ingaruka kugihugu
  1. Ingaruka kubuzima bw’ukoresha ibiyobyabwenge

Ibiyobyabwenge bigira ingaruka zikomeye kubuzima bw’umuntu haba kumubiri ndetse no kubuzima bwo mumutwe ndetse hari umwihariko kubagore batwite ibiyobyabwenge bigera kubana bakiri munda kuburya bworoshye ;

-Mu ndwara z’umubiri twavuga nk’uburwayi bw’umutima, ubw’kanseri(cancer), ubw’umwijima, indwara z’ubwonko n’imyakura(nerves), indwara z’ubuhumekere( respiratory diseases), ndetse no gutakaza ubudahangarwa bw’umubiri n’bindi…

– Ingaruka kubuzima bwo mumutwe ; ibibazo byo mumutwe birushaho kwiyongera no kuba urusobe hakaziraho n’uburwayi bukomeye nko gutakaza ubushobozi bwo gufata ibyemezo no gukora, gutakaza ubushobozi bwo gufata mumutwe, agahinda gakabije no kwiyahura (Major depression), indwara nka Psychose, nizindi…


umuntu ukoresha ibiyobyabwenge aba afite ibyago byinshi byo kwandura agakoko ka HIV ndetse na hepatitis bitewe nogokora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

  1. Ingaruka mumibanire n’abandi

Muri izi ngaruka twavuga :

  • Guhorana amadeni
  • Guhorana impagarara n’amahane mumuryango
  • Gusiba akazi
  • Kwibagirwa inshingano
  • Kwirukanwa mukazi cyangwa ku ishuli
  • Ubukene
  • Kwiyandarika kugirango ubone ibiyobyabwenge
  • Gutakaza icyizere n’icyubahiro muri rubanda
  • Gusuzugurika kubera imyitwarire idahwitse
  • Gusuzuguza umuryango
  1. Ingaruka kubijyanye n’iyubahirizwa ry’amategeko

Aha twavuga nko kutubahiriza amategeko no guhungabanya uburenganzira bwa muntu nko gufata ku ngufu no guhohotera, kwiba, impanuka zo mumihanda, gukubita no gukomeretse ndetse nubwicanyi, mbese umuntu ntabushobozi aba agifite bwo kubaha amategeko.

  1. Ingaruka kugihugu

Aha birumvikana neza, iyo abaturage bishoye mubiyobyabwenge ari benshi nimbaraga zi gihugu ziba ziri gutakara, ubutunzi ndetse namafaranga menshi akoreshwa mukuvuza no kwishyura ibyangijwe nabakoresha ibiyobwenge.

Mubyukuri hari ingaruka nyinshi cyane ziterwa no kukoresha cyangwa kubana numuntu ukoresha ibiyobyabwenge, izi nizimwe mbashije kuvuga ariko hari nindi ntarondora.

Umuntu ukoresha ibiyobyabwenge afashwa ndetse nawe akifasha ate ?

  • Niba uhuye n’umuntu wazahajwe nibiyobyabwenge wirinda kumucira urubanza, ahubwo mugire inama kandi mwijwi rituje.
  • Kwirinda ibigare cyangwa inshuti mbi zagushora mubiyobyabwenge.
  • Ubujyanama (conseilling) butangwa n’abaganga.
  • Mugihe umuntu yaba afite ibibazo bijyanye n’imitekerereze ndetse n’amarangamutima agirwa inama yo kwegera ababishinzwe (abaganga) aho kwishora mubiyobyabwenge.
  • Mugihe umuntu yamaze kugera kurwego rwo kuba imbata y’ibiyobyabwenge agomba kujya kwamuganga abahuguriwe kuvura irwara zo mumutwe cyangwa abandi bafite ubumenyi kubiyobyabwenjye bakamufasha.
  • Gukora umwitozo ngororamubiri
  • Kurya indyo yuzuye bigabanya ingaruka zo kukoresha ibiyobyabwenge
  • Kunywa amazi ahagije mugihe uri kunywa inzoga

Uburyo wakoresha kugirango wirinde gusubira mubiyobyabwenge umaze kwivuza

  • Gusiba muri telefone yawe nimero z’abantu bose bashobora gutuma ubisubiramo
  • Guhindura nimero ya telefone.
  • Mbere yo gutaha, ugomba kubanza kumenya neza ko nta nzoga cyangwa ibindi biyobyabwenge biri aho utashye.
  • Gukora kuburyo ntagikoresho kifashishwa mukunywa ibiyobyabwenge kirangwa iwawe.
  • Guhitamo abantu bashobora kugufasha mu cyemezo cyawe ukabasaba ubufasha.
  • Kubwira abo mubana ko wiyeje guhundura ubuzima bwawe.
  • Kwitoza kubwira abantu ko utagishaka gukoresha ibiyobyabwenge.
  • Kwimukira ahandi hantu.
  • Guhindura inzira wanyuragamo ujya kukazi niba igucisha ahantu hashobora kuboneka ibiyobyabwenge.
  • Gukora gahunda yaburi munsi irimo imirimo, kwidagadura n’ikiruko.
  • Gutangira ibikorwa bishya nk’imikino cyangwa ikindi wahugiraho.
  • Kurya indyo nziza kandi yuzuye.
  • Gukora imyitozo ngororamubiri buri munsi.
  • Kuryama bihagije.
  • Kwandika ahantu ibyiyumviro n’amarangamutima ndetse n’ibindi byose bikubaho buri munsi ukaba wanasangiza muganga wawe mimwe muri ibyo.
  • Gufata neza imiti yawe kandi ukayinywa uko wayandikiwe.
  • Kwiyegereza imiryango n’amahuriro bitanga ubufasha, nka AA (Alcoholic Anonymous) cyangwa NA (Narcotic anonymous) kandi ukitabira amanama.
  • Kandi ukagira ishema ryo gukora izi mpinduka mu buzima bwawe.

Hakorwa iki ngo ikoreshwa ry’biyobyabwenge ndetse ningaruka zabyo ngo zigabanuke

  • Ubukangurambaga kubiyobyabwenge ndetse ningaruka zabyo.
  • Buri muntu wese agobwa kumvako kurwanya ibiyobyabwenge ari inshingano za buri wese.
  • Ibiganiro mumatsinda bifasha abahoze bakoresha ibiyobyabwenge kutabisubiramo
  • Gushinga amatsinda menshi arwanya ibiyobyabwenge ; mumidugudu, kumashuri cyangwa no mubindi bigo bya leta ndetse niby’abikorera.
  • Ababyeyi bagomba guhora bibutsa abana babo ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge.
  • Gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kubufatanye n’inzego zose bireba ndetse nabaturage.

 

RINDA UBUZIMA BWAWE

Umwanzuro

Kwivuza birahenda, niyo mpamvu gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ninshingano za buri wese, reka nanzure nkangurira buri munyarwanda wese ndetse nabandi bazasoma iyi nkuru kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge cyane cyane kurubyiruko kuko arirwo Rwanda rwejo hazaza. Nizereko tugiye mumwaka wa 2018 turangwa nubuzima buzira ibiyobyabwenge, nibyo nifurije mwe mwese muzasoma iyi nyandiko. Ndangije mbifuriza kigira ubuzima buzira umuze.

Ese umuntu wazahajwe nibiyobyabwenge yavurwa agakira cyangwa ashobora guhinduka ? ibi nibyo tuzaganiraho munkuru izakurikira.

Byanditswe na Nzeyimana Jean Bosco



Comments 1

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Choose A Format
Personality quiz
Series of questions that intends to reveal something about the personality
Trivia quiz
Series of questions with right and wrong answers that intends to check knowledge
Poll
Voting to make decisions or determine opinions
Story
Formatted Text with Embeds and Visuals
List
The Classic Internet Listicles
Countdown
The Classic Internet Countdowns
Open List
Submit your own item and vote up for the best submission
Ranked List
Upvote or downvote to decide the best list item
Meme
Upload your own images to make custom memes
Video
Youtube, Vimeo or Vine Embeds
Audio
Soundcloud or Mixcloud Embeds
Image
Photo or GIF
Gif
GIF format

Send this to a friend