INKURU Y’URUKUNDO : BAMUBEREYE ISOKO Y’AMARIRA (Igice cya mbere)


INKURU Y’URUKUNDO : BAMUBEREYE ISOKO Y’AMARIRA (Igice cya mbere)

Urukundo ni rwiza ruranezeza ntako bisa iyo ukunze ugakundwa ariko na none birababaza iyo uhemukiwe n’uwo ukunda wihebeye. Bamwe ibyari ibyishimo bibabera isoko y’amarira Kubera guhemukirwa mu rukundo.

Iyi ni inkuru y’uruhererekane, muzajya mukurikira hano kuri www.urugero.com

Mutangire mwisomere.

 

Umulisa Rosine yavukiye mu karere ka Kicukiro ho mu mujyi wa Kigali akaba yaravutse ku wa 3,werurwe,1988. Yavukiye mu muryango w’abana batatu akaba yarakurikiraga musaza we Kalisa ndetse nawe agakurikirwa na Mireille wari muto iwabo. Yari umwali utuje udasamara bibereye umwali w’i Rwanda, yari umwali  w’igikundiro,yari umwali wuje ubuhanga kandi akamenya gufata icyemezo.

Hari mu mwaka wa 2009, Ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri wa kaminuza niho yaje kumenyana na Musoni umusore ufite igikundiro, bahuriye mu bukwe bwa mubyara wa Rosine maze baza gukundana. Icyo gihe Musoni wari ufite imyaka 25, yari yararangije kwiga afite akazi gusa ntiyari yishimiye umushahara yahembwaga.

Rosine na Musoni barakundanye karahava bigaragarira bose ndetse Rosine buri gihe yahoraga abwira Jeannette inshuti ye magara Ko asigaye abona Musoni ariwe muhungu w’ubuzima bwe Ko ariwe bazibanira ubuziraherezo.Amagambo meza y’urukundo ntiyaburaga  hagati yaba bombi.Ntibyatinze, Rosine arangiza kwiga kaminuza ndetse aza no kubona akazi ubwo niko urukundo rwe na Musoni rwari rukomeje gusagamba dore Ko bari bamaranye imyaka 4 bakundana.




Nubwo hari hashize imyaka ine Rosine na Musoni bakundana ariko,  Rosine yatangiye kubona umukunzi we Musoni agenda ahinduka, ntiyari akimubonera umwanya nkuko byari bisanzwe dore Ko yamubwiraga ko asigaye afite akazi kenshi kandi ari gukora ibishoboka ngo ashakishe akandi kazi dore Ko yahoraga avuga Ko atishimiye umushahara  ariko Rosine we yari atangiye gucyeka ko Musoni yaba asigaye aharira umwanya we undi mukobwa gusa Musoni yakomeje kumuhumuriza amubwira Ko ariwe wenyine akunda ndetse Ntibyatinze Musoni aza kumusaba ko bazibanira maze Rosine wari waramaze kwihebera uyu muhungu aramwemerera.

Ubwo hari mu kwezi kwa gatanu, 2014, nibwo Musoni na Rosine bahise batangira imyiteguro y’ubukwe bwagombaga kuba mu kwezi kwa munani , 2014. Rosine yari anezerewe cyane, maze habura ukwezi kumwe ngo ubukwe butahe imyiteguro igeze kure nibwo Rosine yaje kubona ubutumwa bugufi kuri telefoni , arabusoma gusa akimara kubusoma ahita yijima mu maso amarira atangira kumutemba ku matama ararira maze musaza we Kalisa aza kumukomangira amubaza ikimuriza aho kugira ngo Rosine amusubize ahubwo amwereka bwa butumwa bugufi yakiriye musaza we niko gutangira gusoma…

 

Ese Rosine wari mu byishimo yitegura gushyingirwa, ubu butumwa yakiriye bumuteye kurira buhatse iki? Ese ninde ubwohereje?

 

 

Urarikiwe igice cya kabiri cy’iyi nkuru Bamubereye isoko y’amarira hano kuri www.urugero.com

 

Yanditswe na Umukiza Evelyne.



Comments 2

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Choose A Format
Personality quiz
Series of questions that intends to reveal something about the personality
Trivia quiz
Series of questions with right and wrong answers that intends to check knowledge
Poll
Voting to make decisions or determine opinions
Story
Formatted Text with Embeds and Visuals
List
The Classic Internet Listicles
Countdown
The Classic Internet Countdowns
Open List
Submit your own item and vote up for the best submission
Ranked List
Upvote or downvote to decide the best list item
Meme
Upload your own images to make custom memes
Video
Youtube, Vimeo or Vine Embeds
Audio
Soundcloud or Mixcloud Embeds
Image
Photo or GIF
Gif
GIF format

Send this to a friend