NIKI CYIHISHE INYUMA Y’IBI?


NIKI CYIHISHE INYUMA Y’IBI?

 

Nkuko mubizi burya nta muntu uhitamo uko avuka naho yavukira uretse ko twese twisanze tugasanga tubayeho mu bizima turimo uyu munsi.

Nitwa Claude. Ndi umusore ukiri muto. Sinzi neza igihe navukiye kuko nabibajije mama kenshi akanga kubimbwira. Buri gihe uko nabimubazaga yambwiraga ko igihe kitari cyagera ko azaba abimbwira.

Nyamara uko iminsi yarushagaho kwiyongera nanjye nkagenda negera hejuru niko nabonaga mama nawe atangiye kujya ahinduka umunsi ku munsi. Buri gihe uko yageraga mu rugo avuye ku kazi kuko yari umuforomo (nurse) yazaga yahinduye isura akaza anyuka inabi akantuka akambwira ko ndi injiji ntazagira icyo nimarira kuko atankunda nagato. Ariko ibyo byose yabikoraga papa adahari kuko nawe yakunda kugera mu rugo bwije cyane kuko yari umushoferi (car driver).

Ndabyibuka igihe kimwe nubwo nari muto cyane, hari mu gitondo cya kare ngiye kujya ku ishuri nkuko bisanzwe aho nari ngeze mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza. Icyo gihe nari maze kwambara impuzangano (uniform) nibwo nagiye mu cyumba twari dusanzwe dufatiramo amafunguro ngo mfate icyayi mbere y’uko njya ku masomo.




Icyo gihe papa we yari yabyutse kare kuko yagombaga kujyana boss we i Kigali. byumvikane ko nari murugo njye na mama gusa kandi nawe yiteguraga kujya ku kazi ke. Muri ako kanya yaraje ansanga ndangije gusuka icyayi n’umugati ku meza.

Yarandebye mbona umujinya urabyutse gusa sinabitindaho sinanabiha umwanya munini ahubwo ndabanza njya kuruhande ngo nsengere iryo funguro nansengere mama na papa ngo Imana ibane natwe uwo munsi.

Nyamara ibintu byaje guhinduka ubwo nari ntararangiza gusenga nagiye kumva nkumva bamwnnyeho ibase y’amazi akonje cyane, ahari yari avuye muri firigo. ubwo nahise mpagurukira hejuru kuko numvaga nsoje no gusenga ubwo ngiye kubona mbona ni mama uyamennyeho kandi yarakaye bidasanzwe nubwo nari naratangiye kubona ko yahindutse ariko nkagira ngo ubwo ni ko abantu bose bamera. Icyo gihe ntakindi twavuganye uretse ko yafashe wa mugati akawuhonyorera hasi ndetse na cya cyayi nacyo akinsuko arambwira ngo: sinkongere kukubona uri kunywa icyayi hano. kandi nturi bujye ku ishuri fata itorosho ukorope inzu yose kandi nsange watetse wanahiriye inka ubwatsi.”

Ubwo icyo gihe njye sinavugaga nibazaga ibiri kumbaho nkagira ngo ndi kurota kuko siniyumvishaga ko mama umbyara yankorera ibi bintu. Mama yahise ajya gufata ibyo ari bujyane ku kazi arambwira ngo ngaruke nsange watangiye gukoropa.

Nahise njya aho tubika ibikoresho by’isuku ngo ntangire gukoropa nubwo nabonaga ntari bukore iyo mirimo yose kuko inzu yari nini pe kandi ku myaka yanjye 10 numvaga binkomereye. Nariyemeje ndatangira mama nawe aragenda ansiga aho ngaho gusa ambwira amagambo yanteye kwibaza byinshi. Yararambwiye ati:” Dore ngo kirasa! Se ubu iyawe iyo ishobora ikavamo? Isyiiiiwe icyakora, njye nawe turaje duhangane.”

Numvise ubwoba bunyishe ntangira kwibaza ikosa nakoze ryatuma mama ambwira gutya maze ikiniga kiramfata gukoropa birananira. Hashize umwanya munini cyane nagiye kumva numva umuntu arakomonze umutima umvamo nti noneho ndapfuye aragarutse. Nihutuye gukingura nsanga ni Teta. Teta ni umwana twiganaga ndetse twari tunaturanye. Ubwo yahise ambaza ngo “bite Clau? ” nabuze icyo musubiza kuko no kuvuga sinabishoboraga.

Teta yongeye kundeba arambwira ati:” Claude………………….. Aha ni ho igice cya mbere kirangiriye (This is the first part of this story)

 

Ese wowe urabona ari iki cyihishe inyuma y’ibi?

Urabona se igice cya kabiri gikenewe?

Ngaho siga igitekerezo unasangize inshuti zawe iyi nkuru.

Writer NIZEYIMANA j d’Amour




Comments 2

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Choose A Format
Personality quiz
Series of questions that intends to reveal something about the personality
Trivia quiz
Series of questions with right and wrong answers that intends to check knowledge
Poll
Voting to make decisions or determine opinions
Story
Formatted Text with Embeds and Visuals
List
The Classic Internet Listicles
Countdown
The Classic Internet Countdowns
Open List
Submit your own item and vote up for the best submission
Ranked List
Upvote or downvote to decide the best list item
Meme
Upload your own images to make custom memes
Video
Youtube, Vimeo or Vine Embeds
Audio
Soundcloud or Mixcloud Embeds
Image
Photo or GIF
Gif
GIF format

Send this to a friend